Turi ingenzi z'inkomezabigwi, Turi abarinzi bumurage wa Gihanga, Turi imbonezamyambi za Rugina Turi abagirwa b' intore Intambara iteye ubwoba tuyibanza imbere Turi Ruterabwoba Turi ba Rutaramanaguhiga.
AMAHORO• UBUDASA • urugwiro
Kuva kera, agaseke kagiye gahagararira amahoro n’ubugwaneza bw’Abanyarwanda, mu gihe intore yo ihagarariye ubutwari n’ubudasa. Itorero Ingenzi ryashinzwe kugira ngo ibyo bigwi byombi bikomeze kwaka biri kumwe n'amateka aturanga ubu.
Uhereye ku mbyino gakondo n’umuhamirizo, ukageza ku gusuka kw’ingoma n’imivugo, buri gitaramo ni inyandiko nzima y’abo turi bo.
INKURU YACU →Imbyino y’Umushagiriro y’ubugwaneza n’iy’Ikinimba y’icyubahiro — agaseke kubugwa neza .
IJWI RY'INTORE — UMUTIMA UKOMEYE, UBUDAHEMUKA KU GIHUGU.
Ingoma zarangaga umwami zikanakoreshwa ibirori.
Ubusizi bw’amateka y’abakurambere bacu —Ibyivugo bisongoye nk’icumu, yubaha umuryango, ubutwari, n’igihugu.
Indangagaciro z’Abanyarwanda si imitako — Ahubwo ni umuco uturanga.
Ubumwe bwacu ni ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza y’igihugu cyacu ndetse n'umuco.
Icyerekezo mu muco n’imibereho y’Abanyarwanda ni ishingiro ry’aho tugana n’icyo twifuza kugeraho.
gukora kandi tugasigasira umuco biyamwuga.
Gusigasira umuco nabandi bakawisanga ntacyahindutse bitugira Abanyarwanda.
kugira umuco — Ubutore — muri buri gikorwa.
Gukunda igihugu nibya bitugira ingenzi z'urwanda.
Ubukwe , ibirori bindi,ibirori bya Leta,amarushanwa — Iyo urwanda ruteye natwe twikiriza nk'Ingenzi.
Reserve a date →